Kuri uyu wa kabiri taliki 24 Mutarama 2023 nibwo uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Olivier Karekezi yavuze impamvu yagaragaye yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports ku kibuga aho iyi kipe yari irigukina n’ikipe ya Musanze FC.
Olivier Karekezi yavuze ko ikipe ya Rayon Sports iri mu Rwanda kandi ikaba ifite abafana benshi ndetse akaba yarayitoje, ibyo byose nibyo byatumye yambara umwambaro wayo.
Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, aho ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Musanze FC ibitego 4-1, hari ku munsi wa 16 wa shampiyona.
VIDEWO: