Raila Odinga uhagarariye imitwe yishyize hamwe mu kitwa National Super Alliance (NASA) yivanye mu matora ya Perezida wa Republika ateganyijwe tariki 26 Ukwakira nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nation.
Aya ni amatora yo gusubiramo ayateshejwe agaciro n’Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya nyuma y’ikirego cya Raila Odinga n’abamushyigikiye bavugaga ko bibwe amajwi.
Odinga uyu munsi yatangaje ko yaba we cyane mugenzi we bafatanyije Kalonzo Musyoka nta numwe uzitabira aya matora azaba asubirwamo.
Yagize ati “Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora agiye kuza , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage ba Kenya, akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa ivana candidature yayo mu matora yo kuwa 26 Ukwakira 2017.”
Odinga yavuze ko Nasa yakomeje gusaba ko amatora yabaho mu bwisanzure kandi akurikije Itegeko nshinga ariko ngo ntibyabaye.
Ati “twabonye ko nta bushake bwa komisiyo y’amatora bwo gutuma amakosa n’ibinyuranyije n’amategeko byabaye ubushize bitongera.”
Ngo babonye ko komisiyo y’amatora nta bushake ifite bwo guhindura imikorere n’abakozi kugira ngo ayo makosa n’ibinyuranye n’amategeko byatumye amatora yabaye ateshwa agaciro ntibyongere.
Ati “byose birerekana ko amatora yo kuwa 26 Ukwakira azaba mabi kurusha ayabanje.”
Yanenze cyane uruhande rwa Uhuru Kenyatta (Jubilee Party) ko abona rutiteguye guhangana ku rwego rwemewe ahubwo ruhangana mu zindi nzira.
Ati “amatora yonyine ubutegetsi bwa ‘Jubilee’bushaka ni ayo buzatsinda, no mu nzira zidakurikije amategeko.”
Mu matora ya tariki 26 Ukwakira hari harimo abakandida babiri gusa, Uhuru Kenyatta na Raila Odinga. Uyu mugabo atisubiyeho ku cyemezo cye Kenyatta yaba asigaye ari umukandida rukumbi mu matora.
Nyuma yo kuvuga ko atazitabira amatora yasabye abamushyigikiye gutangira imyigaragambyo yo kuyamagana guhera kuri uyu wa gatatu mu gitondo. Ngo baraba bafite intero igira iti “No reforms, no elections”.
Babu Owino wari ushyigikiye Odinga yanze kumva ko uwo ashyigikiye yeguye maze aterana amagambo na Jaguar kugeza bateranye ingumi :
Babu Owino and Jaguar in fist fight at parliament – VIDEO https://t.co/wUj5V3DJF1 pic.twitter.com/Rvi29dDzmA
— Daily Nation (@dailynation) October 10, 2017