I Kigali Umunyonzi yiyemeje kuyoboka ubujura bwa terefone nyuma y’ibyo Polisi iri kubakora.
Nyuma yaho Abanyonzi basabwe na Polisi ko batagomba kurenza saa kumi nebyiri bakiri mu muhanda, ndetse ko bagomba nokujya bubahiriza amabwiriza yo mu muhanda hanyuma ubirenzeho agahanwa, hari Umwe mu banyonzi wavuze ko aho kwicwa n’inzara agiye kuyoboka iyo kwiba telefone wenda ngo bazamurase.
Amakuru dukesha Radio One, mu inkuru iki kinyamakuru cyakoze y’abanyonzi bavuga ko basigaye bafatwa batazi icyo bazira bagatwarwa mu nzererezi kwa Kabuga, hari Umwe mu banyonzi yatangaje atazemera ko umuryango we wicwa n’inzara ahubwo byatuma ajya ashikuza Telefone ariko umuryango we ntiwicwe n’inzara.
Yagize ati” Dusigaye tubona abantu baza bambaye Sivile, bakatwambura amagare yacu bagahita batwambika amapingu bagahita badutwara kwa Kabuga mu nzererezi tutazi nicyo tuzira, ntabwo batwereka namakarita yakazi ntituzi niba bashinzwe iki”.
Aha niho uyu Munyonzi utatangajwe amazina ye yahereye avuga ko aho kugira ngo Umuryango we uzicwe n’inzara bizatuma ajya kwiba Telefone.
Ati” Ntabwo ari iterabwoba mu byumve neza, ngewe aho kugirango umuryango wange wicwe n’inzara nzajya kwiba Telefone wenda bazandase”
Muri iyo nkuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bariya banyonzi bagiriwe inama uburyo bagomba kwitwara mu muhanda bubahiriza amabwiriza rero umunyonzi uzafatwa yarenze kuri ayo mbabwiriza azahanwa.
Usibye uyu Munyonzi wavuze ko azayoboka iyubujura bw’amatelefone, abandi bavuze ko ukurikije ukuntu ubuzima buhenze hanze hari benshi bazagana iyubujura, mu gihe bazaba bambuwe amagare yabo yari atunze imiryango.
Kugeza ubu nta Munyonzi wemerewe kugeza saa kumi nebyiri z’umugoroba agitwara abagenzi, ndetse abanyonzi banasabwa kubahiriza amabwiriza yo mu muhanda.