in

Nywa amazi ubundi urebe ibikureba! Hamisa Mobetto yababajwe no kuba Diamond Platnumz yaranze kujyana n’umwana babyaranye i Kigali maze avuga amagambo akomeye

Umunyamideli yo wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’uko uyu muhanzi azanye abana be bose mu Rwanda ariko uwe akamusiga.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Diamond Platnumz yari mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards Music.

Ubwo yazaga mu Rwanda akaba yarazanye abana be batatu, Nillan na Tiffah yabyaranye na Zari Hassan ndetse na Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha Donna.

Gusa mu bana be ntabwo yazanye umuhungu we yabyaranye na Hamisa Mobetto, Dylan.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye kubaza uyu mugore w’abana babiri impamvu umwana we atari kumwe n’abandi ba Diamond mu Rwanda, yaje gushyira haze intoki zifite ikirahure cy’amazi maze iherekezwa n’amaambo agira ati “nywa amazi ubundi urebe ibikureba.”

Kuva uyu mwana yavuka ntabwo Diamond Platnumz yigeze amufata nk’umwana we, aho ndetse na nyina wa Diamond yagiye yumvikana avuga ko bashaka kumugereka ku muhungu we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’uko uyu muhanzi azanye abana be bose mu Rwanda ariko uwe akamusiga

RBA yashyize igorora abafana ba Rayon Sports na Apr Fc banze kwigomwa inyama ngo bajye kuri sitade