Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Madagascar warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze ibitego 2 kuri 0.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagize ibyo atangaza Torsten Frank Spittler
yagize ati “Ndishimye cyane Ndishimye cyane mu gutangira byari bigoye bitewe naha hantu ndetse n’ikibuga gusa nyuma y’iminota 20 cyangwa 30 twakinnye neza cyane yego Madagascar ni ikipe nziza izi guhanga no kurema amahirwe menshi imbere y’izamu gusa twugariraga neza cyane icyo na vuga kuri Hakim yagize umukino mwiza nk’umukinnyi ukiri muto yatanze ibyo narimwitezeho nishimiye abasore banjye itsinzi babonye bayikoreye bari bayikwiye”.
Umutoza akomeza agira ati” nibyo tugendeye kurutonde ngagaruka kwezi rwa FIFA ikipe ya Madagascar iturimbere gusa nabwiye abasore bajye ko batsinze na Afurika y’Epfo rero ko bafite impamvu yo gutsinda na Madagascar kuko bari bamaze igihe barikumwe Kandi bakorera hamwe byatumye bamenyerana byanabafashije gutsinda ikipe ya Madagascar”
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi asaba abanyarwanda n’abayobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bashyigikira cyane kuko babakeneye cyane .