Nyuma y’uko ikipe ya Manchester City itsinzwe na Arsenal mu mikino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, abakinnyi bayo bashatse gukubita bamwe mu batoza ba Arsenal.
Kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30, mu gihugu cy’u Bwongereza habaga umukino ukomeye Arsenal yari yakiriyemo Manchester City kuri Emirates Stadium.
Uyu mukino warangiye ikipe y’Abarashi yitwaye neza itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 86 gitsinzwe na Gabriel Martinelli wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Nyuma y’uko Arsenal ikoze ibintu itaherukaga gukora mu myaka 8, umukino urangiye abakinnyi ba Manchester City barimo Erling Haaland na Kayle Walker bashatse gukubita umwe mu ba batoza ba Arsenal.
Byatangiye umutoza witwa Nicolas Jovar wahoze ari mu batoza bungirije ba Manchester City ariko Mike Arteta muri 2021 akamutwara avuga amagambo atari meza areba aho abasimbura n’abatoza ba Manchester City bari bicaye maze birabarakaza bituma Erling Haaland na Kayle Walker ari bo bishobora bashaka kumukubita ariko abashinzwe umutekano baratabara.
Uburakari bwakomereje no ku bandi bakinnyi barimo Jack Grealish ubwo berekezaga mu rwambariro ariko abashinzwe umutekano bakomeza kumuba hafi naho Bukayo Saka we ubwo yari yahuye n’akazi gakomeye ko guturisha umutoza we Nicolas Jovar wari warakaye cyane nyuma y’uko yarakubuswe.
Ubwo Pep Guardiola yarari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ku kuba abakinnyi be bari barwanye maze avuga ko azi icyabaye ariko we ntacyo ashaka kubivugaho naho umutoza wa Arsenal, Mike Arteta we abibajijweho yavuze ko atabibonye neza uko byagenze.
Kuva muri 2018 ni ubwa mbere ikipe ya Manchester City itsinzwe imikino 2 yikurikiranya muri Premier League nyuma y’uko itsinzwe uwa Wolverhampton Wanderers ndetse ikaba yanatsinzwe uwa Arsenal.
Kayle Walker na Erling Haaland bari bakuse umutoza wungirije muri Arsenal ariko abashinzwe umutekano baratabara