Nyuma yo kwitwa umunyagasuzuguro kubera kudasubiza abamuvuga, Meddy yasubizanyije n’umuntu kuri twitter (X).
Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati “Generally people want to appease their emotions, they don’t want truth !…. And I am the opposite 🤷🏽♂️”.
Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati “Ubusanzwe abantu bifuza guhosha amarangamutima yabo, ntibaba bifuza ukuri… gusa ngewe nandukanye nabo!!”.
Uwitwa Manzi yahise amusubiza ndetse na Meddy aramusubiza, gusa uburyo basubizanyagamo basaga nk’ababwirana mu migani.
Ganza yahise agira ati “🤔 Would you agree that what we consider to be the truth is in-fact rooted in our beliefs and that can be deeply personal and emotional as well ? The “opposite” would be attaining enlightment like Jesus , Buddha or Muhammad.”
Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati” Ese wemera ko ibyo tubona nk’ukuri bishingiye ku myizerere yacu kandi ko bishobora kugira ingaruka ku muntu ku giti cye no ku byiyumvo bye ? Ibyo uvuga ngo “Ibinyuranye” byaba ari ukugera ku mucyo nka Yesu, Buddha cyangwa Muhammad.”
Meddy:” We surely can define truth based on all the above , but still that doesn’t make it Truth. Just like you don’t have to believe in the Law of Gravity, if you jump off the cliff you hurt yourself. 🤷🏽♂️”.
Meddy yakomeje agira ati “At the end, I don’t even think it matters what we believe. Just make sure what you believe is 🫴🏽True… ONLY ONE claimed to be The way, The truth and The life. Now we just have to try him out. What do we have to lose anyway 😊”
Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati” yego rwose dushobora gusobanura ukuri dushingiye kuri ibyo byavuzwe hejuru, gusa ntibituma biba ukuri, kuko udakeneye kwemera ko habaho imbaraga za rukuruzi y’isi, nusimbuka ku musozi uzikubita hasi uvunike(uzababara) “.
“Mu by’ukuri, ibyo twizera nta cyo bivuze. Mujye mumenya neza ko ibyo mwizera ari ukuri, kuko ari we wenyine witwa “inzira, ukuri n’ubuzima”. Ubu noneho tugomba kumugerageza. None se twe dufite iki cyo gutakaza? “.
Ganza” The understanding of the statement “I am the way, and the truth, and the life. No one comes to the Father except through me” can differ among various individuals. Personally, I interpret these words as emphasizing the quest for inner peace to find God. “I AM” “.
Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati ” Gusobanukirwa ayo magambo ngo “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” Abantu bashobora kubyumva bitandukanye. Jye ubwanjye, numva ko ayo magambo ashimangira ibyo gushaka amahoro yo mu mutima kugira ngo umuntu abone Imana. “Kuri nge”.”
Ikiganiro cyaba bagabo babiri cyasaga nkaho ari ikiganiro mpaka ku bijyanye n’imyemere.