Rutahizamu w’ikipe ya APR FC wari usanzwe afasha cyane iyi kipe, Niyibizi Ramadhan hakomeje kwibaza ikintu Kiri gutuma asubira inyuma cyane kandi mu gice cya mbere cya Shampiyona yarakoraga neza.
Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Police FC mu mukino warangiye ikipe ya APR FC yandagajwe cyane itsinzwe ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 24 utarabereye igihe.
Uyu mukino wari umukino mwiza cyane ku makipe yombi wabonaga ko afite ishyaka kandi anyotewe kubona intsinzi bijyanye n’ibitego yombi yagiye ahusha kandi yabazwe ariko aba burana ari babiri umwe aba yigiza nkana, byaje kurangira Police FC ibonye amanota 3.
Muri uyu mukino mu bakinnyi APR FC yakoreshejwe hagaragayemo impinduka harimo nka Yunusu wakoreshejwe ndetse na Ishimwe Fiston utari usanzwe abanza mu kibuga. Police FC yo yaje gukoresha abarimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi ariko icyagarutsweho cyane ni Niyibizi Ramadhan utari mu bihe byiza muri iyi minsi.
Hakomeje kwibazwa ikintu uyu rutahizamu yabaye kuko kugeza ubu abatoza b’ikipe ya APR FC iyo bashatse ugomba kuva mu kibuga asimbuye usanga Ramadhan ari we uvamo mbere kandi mu gice cya mbere cya Shampiyona yakinaga iminota yose ndetse n’inyongera. Ibi byagarutsweho cyane kuri uyu mukino kubera ko uyu musore ntakintu yafashije APR FC Kandi ari we wari witezwe cyane.
APR FC gutsindwa byatumye isigwa amanota 3 n’ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 56, hafi aho haza ikipe ya Rayon Sports irushwa inota rimwe n’ikipe ya APR FC ya kabiri.