in ,

Nyuma yo kwirukanwa na Manchester United, Zlatan Ibrahimovic yabonye ikipe nshya

Mu cyumweru nibwo byashyizwe ahagaragara ko ikipe ya Manchester United itazongerera rutahizamu wayo Zlatan Ibrahimovic amasezerano, byumvikana ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yagombaga kubona indi kipe nshya kugirango azabone aho akina muri saison itaha.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Espagne akaba yemeza ko ubu Zlatan Ibrahimovic yamaze kubona ikipe azakinira umwaka utaha. Iyo kipe akaba ari Los Angeles Galaxy ikina muri MLS, championat yo muri USA.

Zlatan Ibrahimovic kuri ubu ufite ikibazo k’imvune bikaba bivugwako iyi kipe yamwemereye kumugira umukinnyi uhembwa menshi kurusha bandi muri championat y’amerika kugirango yemere kuyijyamo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’aba Miss bakoze amahano bigatera abantu gukemanga ku itorwa ryabo

BIRAGAYITSE: Jennifer Lopez yagiye mu ruhame atambaye umwenda w’imbere n’umwe