Nyuma yo kwiba miliyoni 15 yagarukiye gatuna RIB ihita imucakira

Umushoferi watwaraga umushoramarikazi ukomoka mu bushinwa yibye amafaranga agana na miliyoni cumi neshanu hanyuma ahita acika RIB iza guhita jgoboka.

Uyu mushoferi watwaraga uyu rwiyemezamirimo, yabonye yasize igikapu kirimo amafaranga angana na miliyoni 15 hanyuma ahita ayiba aranacika nuko umushoramari yegera RIB kugira ngo imufashe gushaka uwo muhemu wari amwibye.

RIB yahise itangiza iperereza byihuse ndetse iza kumufata amaze kugera ku mupaka wa Gatuna ibasha guhita igaruza asaga miliyoni cumi nenye asubizwa nyirayo.