Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Iradukunda Pascal mu mwaka utaha ashobora kuba ari Umukinnyi w’ikipe ya APR FC nyuma yo kwemeza abayobozi b’ikipe ya APR FC ejo hashize.
Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe y’Intare FC, umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Iradukunda Pascal yarigaragaje mu buryo bukomeye abayobozi b’ikipe ya APR FC barebye uyu mukino bataha bemeje ko umwaka utaha uyu mwana ukiri muto bashobora kumugura kubera impano bamubonyemo ikomeye.
Amakuru YEGOB yamenye ni uko uyu mwana muto Haringingo Francis yiboneye, ikipe ya APR FC ishobora kwishyura amasezerano y’imyaka 4 afitiye ikipe ya Rayon Sports akaza mu bandi bana b’abanyarwanda iyi kipe ifite kugeza ubu.
Aya makuru ntabwo aje ubu gusa, n’uyu mwaka w’imikino ubwo watangiraga ubuyobozi bwa APR FC bukabona uko uyu mwana yigaragaje mu mikino ya mbere yakinnye, byavuzwe ko ashobora kugurwa na APR FC ariko uyu mwana arabyanga bitewe ni uko ari bwo yari akigera muri Rayon Sports Kandi ashaka kubanza kumenyera Shampiyona akina muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.