in

Nyuma yo kuyobora ibirori bya Ballon d’Or! Drogba araza mu Rwanda

Didier Yves Tébily Drogba Umunya-Côte D’Ivoire wakanyujijeho mu mupira w’amaguru w’Isi ategerejwe i Kigali mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo.

Iyi nama iba kuva tariki ya 1 kugeza tariki 3 Ugushyingo, izitabirwa n’abantu batandukanye barimo na Didier Drogba uheruka kuyobora ibirori by’itangwa rya Ballon d’Or 2023 i Paris mu Bufaransa.

Didier Drogba yabaye umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru ndetse akaba ari na rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ya Côte D’Ivoire n’ibitego 65 mu mikino 105 yakinnye hagati ya 2002 na 2014.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chita yinjije umugore we ‘Batamuriza Yvette’ mu gakino ko guhiga ifaranga mu Banyarwanda

I Kigali, Umukobwa w’imyaka 20 ukurikiranyweho guta umwana mu musarane yavuze ko yagiye kwiherera agashiduka umwana yari atwite aguyemo