in

Nyuma yo kuva muri Uganda kubwo gukubitwa imigeri nka Moto za kera, Teta Sandra agiye gusubira Uganda

Nyuma y’amezi atanu avuye muri Uganda kubera ibibazo by’umuryango, Teta Sandra umenyerewe mu gutegura ibitaramo agiye gusubira i Kampala, mu birori bisoza umwaka yahateguye.

 

Uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Weasel, abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yemeje ko agiye kujya mu Mujyi wa Kampala mu minsi ya vuba.

Agiye muri gahunda y’ibirori yateguye bizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

Sandra Teta aheruka muri Uganda muri Kanama 2022 nyuma yo kugirana ibibazo n’umugabo we Weasel wamamaye muri Goodlyfe, byatumye agarurwa i Kigali n’abana be.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yari yerekeje mu ruhando rwo gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Kampala, nyuma yo kubengukwa n’abayobozi b’akabari kitwa Hideout Lounge Bar & Restaurant.

Yahise yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu kuva yagera i Kampala, aho yagiye ategura ibitaramo byiswe ’Boss Lady Wednesday’ n’ibya ’Kigali Nation’.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shania Twain yavuze uko yagushije amabere kugira ngo adafatwa ku ngufu n’umubyeyi we

Zari yongeye kuvugisha benshi kubera amafoto ateye akwayo yashyize hanze ari kumwe n’umukunzi we mushya(Amafoto)