Umuhanzikazi Bwiza umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ukuntu agaragara mu ndirimbo ze ndetse kandi akundirwa uburyo agaragara ku rubyiniro dore ko ahorana udushya buri uko agiye ku rubyiniro.
Uyu muhanzi kazi ukiri mushya muri muzika nyarwanda, umuziki we ukomeje gutera imbere. Byatumye atoranywa nk’umuhanzi mushya mwiza mu bihembo bya Kiss Summer Awards bitegurwa na radiyo Kiss FM.
Umuhanzikazi Bwiza niwe uyoboye abandi bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya aho afite amajwi 88 ahigitse abandi bahanzi nka Yampano, Afrique, Chriss Eazy na Okkama.
Bwiza yari amaze iminsi mu gihugu cya Kenya aho yari ari muri gahunda yo kumenyekanisha umuziki we muri icyo gihugu ikindi kandi ari mu byishimo nyuma y’aho indirimbo ye Lady yujuje miliyoni y’abantu bayirebye ku rubuga rwa YouTube