Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yikomye abanyamakuru avuga ko ari bo kibazo, ni nyuma yo kumunenga umusaruro muke.AS Kigali yatangiye shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyoma kubera uburyo yiyubatse.
Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.
Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.
Yagize ati “Ikabazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”
Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.
Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”