in

Nyuma yo kumva ko umwiherero w’Amavubi wakuweho, umukinnyi wa Rayon Sports yahise ahagarika imyitozo

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Nishimwe Blaise ntabwo aheruka mu myitozo ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yari yabanje gutangirana imyitozo na bagenzi be bitewe n’uko yakekaga ko Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye kuzajya mu mwiherero nk’uko byari byavuzwe.

Nyuma y’uko bivuzwe ko Amavubi atazakora umwiherero, Nishimwe Blaise yahise ahagarika imyitozo muri Rayon Sports ndetse iyo umutoza amuhamagaye uyu mukinnyi ntabwo amwitaba.

Impamvu nyamukuru iri gutuma Nishimwe Blaise adakora imyitozo muri Rayon Sports, ni uko iyi kipe itigeze ibahemba ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Nishimwe Blaise ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho yageze muri Rayon Sports muri 2020 nyuma yo kuva mu ikipe ya Marines FC yo mu Karere ka Rubavu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri bagaragaye bajwiburana mu mukino bahawe ibihano biremereye

Bidasubirwaho João Félix utegerejweho kurohora Chelsea ubu ni umukinnyi wayo