in ,

Nyuma yo kumujugunya Romelu Lukaku yemeye kugaruka muri Chelsea ariko akayisaba gukora ikintu kimwe gusa

Nyuma y’imyaka 6 Romelu Lukaku avuye muri Chelsea,yabaye rutahizamu uca ibintu muri Premier League mw’ikipe ya Everton mu gihe Chelsea yamaze igihe ishaka rutahizamu naho iboneye Diego Costa ikaba ishaka kumusimbuza cyangwa se kumushakira umufasha.

r-lukaku-2
Lukaku

Uyu musore w’umubuligi yaba ashaka gusubira muri London nk’uko ikinyamakuru The sun kibyemeza kivuga ko ari ko ari kubwira inshuti ze za hafi.The Blues ikaba yaramukuye muri Anderlecht afite imyaka 18 kuri Miliyoni 15 z’ama Euro akayivamo ayitsindiye ibitego 15 mu mikino 36 nyuma yo kumutiza muri Everton no kumugurisha nyuma.Romelu Lukaku akaba ari kwifuzwa n’amakipe akomakomeye ku mugabane w’i Burayi nka Manchester United,Chelsea n’izindi.

Ikipe ya everton ariko ikaba yo yifuza Miliyoni 100 kw’ikipe yose yashaka uyu musore ititaye ngo ni Chelsea yamubahaye, nubwo uyu musore we aha amahirwe ikipe ye yamukuye iwabo mu bubiligi dore ko hakina na bagenzi be bava mu gihugu kimwe nka Eden Hazard,Thibault Courtois na MIchy Batshuayi.

Romelu Lukaku iyi saison afite ibitego 24 akaba ari we uyoboye urutonde rw’abatsinze byinshi muri iyi shampiyona,Chelsea ikaba isabwa Miliyoni 100 kuri uyu musore yigeze kugura Miliyoni 15.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Crisitiano Ronaldo yicishije bugufi yisabira umukinnyi kuzaza muri Real Madrid

Dore amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bihebuje by’umukunzi wa Eric Rutanga, myugariro wa APR FC