Yannick Mukunzi, umukinnyi wo hagati ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, amaze iminsi adakina kubera imvune yo mu ivi, ubu akaba yarabazwe iyi mvune yari amaranye igihe.
Uyu mukinnyi aheruka gukina tariki ya 16 Kamena 2024, ubwo Sandvikens IF yatsindaga Oddevold ibitego 2-0, akinjira mu kibuga ku munota wa 62. Nyuma y’uwo mukino, imvune yo mu ivi yatumye atongera kugaragara mu kibuga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yannick Mukunzi yasobanuye ko iyi mvune yaje kumusaba kubagwa nyuma yo kumara igihe ategereje igisubizo cy’abaganga. Ati: “Muraho bantu banjye. Nagira ngo mbamenyeshe ko mu kwezi gushize nagize imvune yatumye ntagaraga mu ikipe yanjye mu mikino ishize twakinnye. Benshi bambajije impamvu ntakina, impamvu ni uko nari ntegereje igisubizo cya nyuma cy’abaganga ariko uyu munsi bambaze kandi byagenze neza. Imana ni nziza ibihe byose, ndagukunda Yezu.”
Mukunzi yakomeje kandi yifashisha umurongo wo muri Bibiliya wo mu Bakorinto ba 2, 5:7 uvuga ko “tuyoborwa no kwizera, ntabwo ari ibyo tubona.” Yasoje ubutumwa bwe asaba abakunzi be kumusengera mu rugendo rwo gukira.
Iyi si yo mvune ya mbere ikomeye Yannick Mukunzi agize. Mu mwaka wa 2021, uyu mukinnyi nabwo yari yagize imvune ikomeye yo mu ivi, bikaba ngombwa ko abagwa. Nyuma yo gukira, yongeye kugorwa n’iyo mvune ariko yaje kugaruka mu kibuga neza muri 2024, ari bwo yatangiye gukinira Sandvikens IF, ikipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.
Mu byumweru bike bishize, Yannick Mukunzi yari yatangaje ko yabatijwe, akaba yarakiriye agakiza agahindukira akemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ubwo yagaragaraga ashima Imana kubera uko ubuzima bwe bwari bukomeje guhinduka.
Kuri ubu, abakunzi ba Yannick barasabwa kumushyigikira no kumusengera kugira ngo akire neza, yongere agaruke mu kibuga uko byahoze, dore ko yari umunyezamu w’ingenzi mu mikino ya Sandvikens IF mbere yo kugira iyi mvune.