in

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda igitaraganya Davis D yongeye gusubira i Burayi

Umuhanzi Davis D yasubiye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’u Bufaransa aho agiye gukomeraza ibitaramo bye.

Mu minsi yashize nibwo uyu muhanzi yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko viza ye yari yarangiye aje gushaka indi.

Biteganijwe ko Davis D araza gutaramira mu gihugu cy’u Bufaransa ku mugoroba wo kuri uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2022.

Ni ibitaramo byititiwe Alubumu ye nshya “afro killa Europe concert” aho azahita akomereza mu gihugu cy’Ubudage tariki ya 30 Nyakanga.

Davis D yari yagarutse mu Rwanda aho yari aje gushaka viza izamufasha kuba ari mu Burayi kugira ngo akore ibitaramo bye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Rambo aje kubohoza umwana we… » – Ibyavuzwe n’abafana ba Rocky Kimomo ubwo bamubonaga afite imbunda

Umugabo wa Clarisse Karasira yahishuye ikintu gikomeye kuri we