Umuhanzi ukomeye muri Uganda Jose Chameleone, nyuma yo kugaragara mu mashusho akubita umumotari wari ugonze imodoka ye, ubu agiye gukurikiranwa mu butabera.
Nyuma y’aya mashusho yagaragaye Chameleone yakubitira umumotari mu muhanda, amuziza kugonga imodoka ye ya Range Rover, byatumye umuvigizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga atangaza ko ubu iperereza ryatangiye gukorwa kuri Chameleone ushinjwa kwihanira.
Uyu muvugizi wa Polisi kandii yasabye umumotari wagaragaye akubitwa kugana inzego z’ubutabera agatanga ikirego akarenganurwa.