in

Nyuma yo kubona kuguma mu Rwanda bitazashoboka, umukinnyi wa Rayon Sports ntakibarizwa mu bandi bakinnyi b’iyi kipe

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Rafael Osaluwe Olise yerekeje iwabo mu gihugu cya Nigeria.

Rafael Osaluwe Olise umaze ibyumweru bigera kuri 2 agize ikibazo k’imvune nyuma yo kubagwa akagaruka akongera kuvunika yafashe icyemezo cyo kwerekeza iwabo aho bivugwa ko agiye kwivurizayo.

Uyu mukinnyi imvune yagize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sport ahuye na Serumogo Ali bishoboka ko yaba imvune yagize itoroshye ariko amakuru atugeragaho ni uko uyu musore yari yagarutse ariko umutoza atarafata icyemezo cyo kongera kumushyira mu kibuga.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo Rafael Osaluwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye arimo kurira indege benshi bahita bemeza ko yaba yerekeje iwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Imbwa yariye igitsina cy’umwana w’imyaka 7 ikimaraho gusa nayo yahise ikorerwa ibiyikwiyiye

Todd Boehly nyuma yo kuburira ibyishimo muri Chelsea agiye kugura indi kipe i Burayi