in

Nyuma yo kubona Joachim Ojera ateye ubwoba ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mugande ukomeye cyane uzasimbura Leandre Willy Essomba Onana

Nyuma yo kubona Joachim Ojera ateye ubwoba ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’undi mugande ukomeye cyane uzasimbura Leandre Willy Essomba Onana

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Joachim Ojera yarigaragaje cyane yamaze kumvikana n’undi mukinnyi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka uko yagura abakinnyi beza muri iyi minsi micye isigaje nyuma yo kubwirwa na CAF ko tariki 30 Kamena 2033 ari cyo gihe ntarengwa cyo kuba amakipe azakina imikino nyafurika azaba yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi azifashisha muri iyi mikino.

Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports irimo kuganiriza harimo abanyarwanda ndetse n’abandi bakomoka hanze y’u Rwanda. Amakuru YEGOB ikesha Radio 10 avuga ko iyi kipe yamaze kumvikana na Ndahiro Derrick ukinira ikipe ya URA FC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Uyu musore anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ababyeyi be bibera hano mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 akina yugarira ariko aciye ku ruhande rw’ibumoso ariko biravugwa ko bamuguze azakina ataha izamu aciye ku ruhande rw’ibumoso asimbuye Leandre Willy Essomba Onana bivugwa ko yamaze kumvika na SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ariko barangije mu ishami ryo guhena?” Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro kubera ifoto y’abakobwa basoje kaminuza bagaragaye umwe aheneye undi ijipo yazamutse – IFOTO

“Imana ukunda abagabo koko” Mutesi Jolly yongeye kuvugisha abatari bake ndetse anabateguza ikintu gikomeye – AMAFOTO