in

Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy wari mu bakandida 31 bari bahataniye kwinjira mu nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, yahise agenera ubutumwa abamubaye hafi

Umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye nka Samu muri Zuby comedy wari mu bakandida 31 bari bahataniye kwinjira mu nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bahagarariye urubyiruko ntiyahiriwe mu matora.

Muri 31 bari bahatanye, hagombaga kuvamo umuhungu umwe n’umukobwa umwe batsinda amatora, bagahagararira urubyiruko mu inteko ishinga amategeko, gusa Samu ntiyabashije gutsinda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Samu yashimiye buri wese wamushyigikiye, yemeza ko atabashije gutsinda amatora.

Yagize ati “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntago twabashije gutsinda. Mwese aho muherereye ibyiza biri imbrere.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ibonye test nziza! Yousif Abderlahiman niwe rutahizamu uyoboye abandi wa Al hilal izakina na APR kuri 1/2 cya CECAFA – AMAFOTO

Inkuru y’akababaro! Umubyeyi wa nyakwigendera Kobe Bryant yitabye Imana