in

Nyuma yo gutsinda Watford, Manchester City iyoboye urutonde rwa Premier League

Umukinnyi wa Manchester City, Bernardo Silva akomeje kwitwara neza nyuma yo gufasha Manchester City gutsinda Watford ibitego 3-1 kuri Vicarage Road bihesheje iyi kipe kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yaho ikipe ya Chelsea itunguwe na West Ham ikayitsinda ibitego 3-2.

Igitego cya mbere cya Bernardo, kibaba igitego cya kabiri cya Man City ku munota wa 31 gusa.

Raheem Sterling yatangiye atsinda igitego cyafunguye amazamu hakiri Kare, nyuma yaho umupira umusanze mu rubuga rwa nyezamu mbere y’iminota ine mbere yuko Bernardo Silva atsinda igitego cya kabiri bihesha ikipe ya Man City gusoza Igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0.

Uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Portugal, bagarutse mu gice cya kabiri maze atsinda igitego cye cya kabiri arinacyo cya gatatu, nyuma yo kuva kuruhande rw’ibumoso yerecyeza kuruhande rw’iburyo maze atera umupira neza muri parafo umuzamu wa Watford atanga abagabo.

Watford yaje kwishyura mo igitego kimwe gitsinzwe na Cucho Hernandez, wahaye iyi kipe yakiriye igitego, nyuma yo gutera ishoti nyuma yo gutera igiti cy’izamu, ariko iyi kipe ifite icyi gikombe cya shampiyona ibasha kuhavana itsinzi.

Ikipe ya Man City yayoboye umukino nyuma yaho Myugariro, Aymeric Laporte ateye umutwe neza wari uturutse muri Koroneri maze uwo mupira uvanirwamo kumurongo, gusa iyi kipe ntibyayibujije gutsinda igitego kumunota wa kane, mu gihe Phil Foden yateraga umupira uvuye kumpande usanga Sterling wari wenyine maze atera umupira mw’izamu ntacyugazi.

Iyi kipe yari yasuye yakomeje kwataka cyane ituma Watford ikomeza kugorwa muri uyu mukino, nyuma yaho umunyezamu Daniel Bachmann yakuyemo imipira itatu yari yabazwe mo ibitego, ishoti rimwe rya Sterling nandi mashoti abiri ya Jack Grealish, mbere y’iminota 11 yonyine y’umukino.

Man City yakomeje gukomeza guhusha uburyo bwinshi bwari kuyihesha gukomeza kuyobora uyu mukino, nyuma yaho Grealish yakomeje gutakaza amahirwe menshi, mbere yuko Silva yahaga ibihe bibi iyi kipe, nyuma yaho Bachmann yakuragamo igitego cya Gundougan ku munota wa 31.

Bernardo Silva yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 63, cyaje Ari igitego cyiza cyane nyuma yo gutera umupira heruju ari murubuga rwamahina byatumye Bachmann abura Aho umupira unyuze

Umukinnyi waje asimbuye kuruhande rwa Watford, Hernandez yanganyije umwenda habura iminota 11 gusa ngo umukino urangire, nyuma yaho iyi kipe yari yakiriye, gusa Watford ntibyayibujije kuba umukino wa gatatu itsinzwe yikurikiranya.

Ikipe ya Manchester City yashyize agahigo ko kuba ikipe  ya mbere mu mateka ya Premier League itsinze imikino 31 mu mwaka umwe w’imikino.

IBI BIVUZE IKI KURI MAN CITY?

Nyuma yo gutsindwa umukino kwa Chelsea ibitego 3-2 na West Ham byakinguriye imiryango ikipe ya Manchester City mbere yuko ijya gukina umukino ko itsinzi yose iyiha kwicara ku mwanya wa mbere, abasore ba Pep Guardiola nta kosa Bari gukora.

Magingo aya Man City iri kurusha amanota abiri ikipe ya Chelsea, yo ubu iri ku mwanya wa gatatu, irushwa inota rimwe na Liverpool, yo yaje kwitsindira Wolves igitego 1-0 cya Oligi waje asimbuye.

Iyi ikaba ibaye itsinzi ya Karindwi yikurikiranya ya Manchester City mu marushanwa yose.

BERNARDO SILVA AKOMEJE KUDAHAGARIKWA NO KURIRIMBWA.

Nyuma yo gutsinda ibitego birindwi mu mikino 14 muri uyu mwaka w’imikino, Bernardo yamaze kugera kugahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino wa Premier League Aho aherutse gukora ibi mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 Aho yatsinze ibitego birindwi mu mikino 36.

Bernardo Silva akomeje kuba umukinnyi ngenderwaho uri gufasha iyi kipe ya Man City muri uyu mwaka w’imikino nyuma yaho mu mpeshyi ishize yifuzaga gusohoka muri iyi kipe akerecyeza muri Atletico Madrid gusa ikaza Gutanga Amafaranga macye gusa nkuko Fabrizio Romano yabitangaje nuko umutoza mukuru Pep Guardiola yakoze uko ashoboye ahindura ibitecyerezo byuyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi ukina arema uburyo bwo gutsinda ibitego, Bernardo Silva amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino umunani ya Premier League, bikaba ibitego bye byinshi bingana nkibyo yatsinze mu mikino 61 mu marushanwa yose.

STERLING YISHIMIRA GUKINA NA WATFORD.

Igitego cya Sterling cyaje Kare, gisobanuye ko uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Abongereza amaze gutsinda ibitego 11 ahura na Watford, ikipe ya Bournemouth niyo kipe yonyine amaze gutsinda ibitego byinshi kurusha izi nshuro.

Raheem Sterling watangiye umwaka w’imikino we nabi amaze kugaruka mu bihe bye byiza

NIKI GIKURIKIYEHO?

Ikipe ya Watford izajya gusura Brentford ku munsi wo Kuwa Gatanu utaha, mu gihe Manchester City yo izafata rutema ikirere ikerecyeza mu Budage gusura ikipe ya RB Leipzig ku munsi wo Kuwa kabiri muri Champions League mbere yuko iAba yakira ikipe ya Wolves ku cyumweru.

UKO INDI MIKINO YAGENZE MURI PREMIER LEAGUE KURI UYU WA GATANDATU:

🔵West Ham 3-2 Chelsea
🔴 Newcastle United 1-0 Bunley
🔵 Southampton 1-1 Brighton and Hoves Albion
🔴 Wolves 0-1 Liverpool
🔵 Watford 1-3 Man City

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Tracy Gasaro wa RBA n’umugabo we bakoze ubukwe bubereye ijisho (AMAFOTO)

IFOTO Y’UMUNSI: Ariel Wayz yongeye kwerekana ibere rye