in

Nyuma yo gutera umugongo Kiyovu Sports Emmanuel Arnold Okwi yageneye abakunzi bayo ibaruwa yuzuye amarangamutima menshi ayitakambira

Bakunzi b’ikipe ya Kiyovu FC, mbifurije amahoro.
mbandikiye mbikuye ku mutima kugira ngo mbasabe imbabazi ku cyemezo nafashe cyo gusinya mu yindi kipe. Ndabizi ko kuba narasinye mu ikipe ya AS Kigali byabababaje cyane, nyuma y’imbaraga mwashyize mu kungarura mu Rwanda.

Mbere na mbere, ndashaka gushimira ikipe ya Kiyovu FC ku bw’icyizere yangiriye ndetse no kumpa amahirwe yo kugaruka mu Rwanda no kwiyubaka. Ubufasha bwanyu bwaranshimishije cyane kandi ntabwo nabufashe nk’aho ntacyo buvuze.

Icyakora, ndifuza kuvugisha ukuri ku byatumye mfata icyemezo cyo kwerekeza muri AS Kigali. Nubwo nari niteguye gukorana na Kiyovu FC, gutinda gufata ibyemezo bijyanye n’ejo hanjye hazaza byanteye gushidikanya kandi byatumye mfata icyemezo gikomeye. Mu mpera, nabonye ko ngomba kwemera icyifuzo cya AS Kigali kugira ngo nzamure urwego rw’umwuga wanjye n’ejo hazaza hanjye.

Ndabizi ko ibyemezo nafashe byababaje ikipe, abayobozi ndetse n’abafana bayo. Ku bw’ibyo, mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Sinifuzaga kbatera agahinda cyangwa umutima mubi kandi mbabajwe cyane n’uko ibintu byagenze gutya. Ndafata inshingano zose ku cyemezo nafashe, nubwo cyatewe no gushidikanya nari mfite ku hazaza hanjye.

Kiyovu FC izahora ifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye kandi ndabashimira cyane ku bw’ibyo mwankoreye byose. Nizeye ko igihe kizagera mukambabarira ku byabaye.

Murakoze ku bw’ubyumvikane n’inkunga mwampaye mu gihe namaze muri Kiyovu FC. Nifurije ikipe amahirwe n’intsinzi mu bihe biri imbere, kandi nzakomeza kuyishyigikira.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntabwo ari nk’imibonano mpuzabitsina…, Ni nka Nyashi! KNC yatangaje amagambo yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutsinda Mukura VS ayisanze i Huye

Ed Sheeran yitabiriye umukino wa Ipswich Town na Liverpool muri Premier League