in

Nyuma yo gusubika umukino na CAF igaha umugisha icyifuzo cy’amakipe yombi hamenyekanye igihe ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zizakinira imikino yazo

Nyuma yo gusubika umukino na CAF igaha umugisha icyifuzo cy’amakipe yombi hamenyekanye igihe ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zizakinira imikino yazo

Ku munsi wejo hashize nibwo hatangajwe ko umukino ikipe ya Rayon Sports yari buzakinire mu gihugu cya Libya n’ikipe ya Al Hilal Benghazi usubitswe kubera ibiza bikomeje kuzengereza abaturage b’iki gihugu.

Nyuma yaho ubuyobozi bwa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi bwakoranye inama bwemeza ko imikino yombi yaba ubanza ndetse n’uwo kwishyura yazabera hano mu Rwanda ndetse bandikira CAF none icyifuzo yagihaye umugisha ariko ibasaba kuyimenyesha i tariki iyi mikino izabera.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko aya makipe yombi yongeye gukorana inama bemeza ko umukino ubanza ugomba kuba tariki 30 Nzeri 2023, naho umukino wo kwishyura ukaba tariki 7 Nzeri 2023.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo hashize yakoze imyitozo ya mbere mu gihugu cya Libya ndetse igiye gukomeza kuba yitegura kugaruka hano mu Rwanda ari nako iba ikorera imyitozo muri iki gihugu kuko izagaruka hano mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatandatu, bivuze ko izagera mu Rwanda ku cyumweru saa sita z’amanwa.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aba Rayon batangiye kwivugira: Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusubizwa miliyoni 70 yakoresheje ijya muri Libya 

Ubuse byatewe niki?: Rayon Sports ikomeje kwibasirwa n’abantu bayishinja ibintu bigayitse yakoreye muri Libya