in

Nyuma yo gushyira hanze ifoto ari mu bwiherero yamanuye akenda k’imbere, umuhanzikazi Linda atangaje amagambo akomeye

Umuhanzikazi Linda Montez uherutse gushyira hanze ifoto iteguza indirimbo ye ,aho yari yicaye mu bwiherero yamanuye ikariso ndetse benshi ku mbuga nkoranyambaga bakamushinja kwiyambika ubusa kuri ubu uyu muhanzikazi yavuze ko nta busa yigeze yambara .

Uyu mukobwa urimo kwitegura gushyira hanze indirimbo yise “agakanzu” avuga ko atigeze ashyira hanze kimwe mu bice by’umubiri we bityo indirimbo ye adakwiriye guherekezwa n’ibitutsi.Ni nyuma y’aho ahaswe amagambo n’ababonye ifoto ye iteguza indirimbo ye agakanzu yicaye mu bwiherero bagatangira kubigereranya n’ibyo umuhanzikazi Ariel Wayz yakoze ashyira hanze amabere ye ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo ye.

Linda yagize ati:”Ntabwo ifoto iteye ubwoba, sinambaye ubusa. Nta gice cy’umubiri wanjye kigaragara ku buryo wavuga ngo nambaye ubusa. Nabahaye ibyo bagomba guhabwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese n’inyogo ye: umusore yambitse impeta umukobwa mu buryo budasanzwe bwatunguye abantu(Video)

Agashya: umusore yasabwe na sebukwe gukora kompaje myinshi kugirango ahabwe umugeni we(AMAFOTO)