Umuhanzi Emma Mucyo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga yagaragaje mu miririmbire ye kuri ubu yamaze gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Queen Cha, umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane hano mu Rwanda. Ni nyuma yuko uyu muhanzi amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Mukobwa Mwiza” ikomeje kugenda ishimisha abantu benshi bitewe n’ubuhanga yakoranywe.
Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye n’umuhanzi Emma Mucyo yadutangarije ko yifuza gukomeza gukora umuziki we no gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be guteza umuziki nyarwanda imbere. Abajijwe impamvu yavuze ko yifuza kuzakorana indirimbo na Queen Cha, umuhanzi Emma Mucyo yadusubije mu magambo agira ati: “Kuva na kera umuhanzikazi Queen Cha naramukundaga ndetse nkanakunda imiririmbire ye kuri ubu niwe muhanzi mfata nk’ikitegererezo kuri njyewe ni nayo mpamvu nyamukuru nanjye ubu nifuza kuzakorana indirimbo nawe ndetse nkaba nizeye ko nzabigeraho”.
Mu gusoza, umuhanzi Emma Mucyo yagize ibyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange mu magambo agira ati: “ibyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva banatunga ibihangano byanjye ndetse banabisangiza inshuti zabo kandi nanjye mbijeje ko ntazabatenguha. Nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere. Murakoze”.
https://youtu.be/U9CrwdeJrJM