Abasifuzi babiri, Dushimimana Eric wo hagati na Nsabimana Thierry usifura ku ruhande, ntibashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino y’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza amakosa mu mikino baheruka gusifura.
Vision FC yari yatsinzwe na APR FC yatangaje ko yibwe ibitego na Dushimimana Eric, ibyo bikurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, Etincelles FC nayo yavugaga ko yimwe igitego cyari cyemewe ubwo yakinaga na Rayon Sports, amakosa ashinjwa Nsabimana Thierry.
Ibi byatumye Komite ishinzwe abasifuzi ifata icyemezo cyo kubasiga ku ruhande muri iki cyumweru, mu rwego rwo guharanira ko Shampiyona ikomeza mu mucyo n’ubunyamwuga.