in

Nyuma yo gushegesha ba Myugariro ba Benin rutahizamu w’Amavubi yongeye gutangaza ikintu gikomeye ateganyiriza Benin mu gihe umukino uzabera mu Rwanda

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, yemeje ko ba Myugariro ba Benin bafite ibibazo bikomeye mu gihe umukino uzabera mu Rwanda hatagize igihinduka.

Kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 27 Werurwe 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakira ikipe ya Benin mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2024.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha benshi nyuma yaho kugeza ubu Sitade izakinirwaho uyu mukino itaramenyekana nubwo hari ikizere gikomeye cy’uko ushobora kubera hano mu Rwanda bitewe ni uko ibyo Benin irega u Rwanda muri CAF byose byamaze gutunganywa.

Muri ibyo byose biri gukorwa n’abashinzwe gutegura uyu mukino kugirango uzabere hano mu Rwanda barimo FERWAFA ndetse na MINISTERI ya Siporo, Amavubi yo akomeje imyitozo ikomeye kugirango barebe ko babona intsinzi. Rutahizamu wayo Mugisha Gilbert wazengereje cyane ba Myugariro ba Benin yemeje ko azatsinda ibitego bitari munsi ya 2 kugirango iyi kipe yizera amarozi ntizanagire urwitwazo ivuga ko bayibye.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda uyu mukino kugirango ihite igira amanota 5 isaba ko Mozambique yatsindwa na Senegal igahita ifata umwanya wa 2 bikayongera amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2024.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyago ikipe y’igihugu Amavubi ishobora guhura nabyo utari uzi

Dore ikintu umutoza wa Bayern Múnchen yazize