in

Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe ya Brazil Neymar akomeje guteza urujijo mu bafana bayo kubera ibyo ari gutangaza

Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe ya Brazil Neymar akomeje guteza urujijo mu bafana bayo kubera ibyo ari gutangaza.

Neymar Santos Jr, yatangaje ko atakwizeza abakunzi b’ikipe y’igihugu cye kuzakomeza kuyikinira nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi na Croatia, ni mu gihe umutoza we Tite yahise asezera ku mirimo ye.

Ikipe y’Igihugu ya Brazil yaraye isezerewe na Croatia kuri penaliti 4-2 mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’isi, ibintu byatunguye isi kuko Brésil yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Nyuma y’umukino Neymar yatangaje ko akeneye gutekereza kabiri ku mwanzuro wo gukomeza gukinira iyi kipe.

Yagize ati “Ntabwo nakwizeza 100% ko nzagaruka. Nkeneye igihe cyo gutekereza ku cyaba cyiza kuri njye ndetse no ku ikipe y’Igihugu. Ndatekereza ibi aribyo bihe bibi kurusha iby’igikombe giheruka, biragoye kubona amagambo asobanura ibi bihe.”

Tite yatangiye gutoza iyi kipe mu 2016 atwara igikombe cya Copa America 2019. Muri rusange mu mikino 81 yatoje iyi kipe yatsinze 61.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge:Ahazwi nko kwa mutwe habereye impanuka ikomeye

Akumiro: nyuma yo kwica umugore we umuzimu we wamwandikiye ibaruwa iteye ubwoba