Umunyamideli ukomeye muri Kenya, Vera Sidika yatangaje ko yamaze gutanduka n’umugabo bari bamaranye ibyumweru bibiri babanye nk’umugore n’umugabo ndetse ko yifuza abasore bo kumufasha kurya amafaranga yakuye mu bagabo b’abakire.
Uyu mugore yahamije ko yazinutse abagabo b’abakire ndetse atangazako agiye gushakisha umusore azabona ari umukene bazabasha guhuza maze bagasangira ifaranga yasaruye mu bagabo b’abakire yagiye abonana nabo.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Kenya, Tukokenya News mukiganiro bagiranye n’uyu mugore yababwiyeko urukundo rwe n’umugabo we mushya rwamaze kugera kumusozo.
Vera yagize ati “Njye na Brown twaratandukanye kandi nabanjye kubitekerezaho neza,ntakeza k’abantu bafite amafaranga batagira urukundo, ntamunezero namubonanye.”
Uyu mugore akomeza avugako kongera gusubira mu rukundo bizamugora nyamara yemezako agiye gushaka umusore ugishakisha ubuzima ariko akaba afite urukundo
Yagize ati “Biragoye guhagarika urukundo, ntibyoroshye ndigushaka umusore ushaka kubaka ubuzima ufite urukundo wenda we azampoza agahinda k’abagabo nahuye nabo.”
Vera Sidika ni umwe mubakobwa b’ikimero bakunzwe cyane n’abagabo muri Kenya ndetse ahamyako amafranga n’amadoka atunze abikesha ubwiza bwe n’abagabo bakize yagiye akundwa nabo kubera ikibuno cye kibakurura.