in

Nyuma yo gukora n’abandi imyitozo, abakinnyi ba Rayon Sports bakunze ikintu kimwe rutahizamu mushya waje afite Moussa Essenu yari yarabuze nubwo bataremeza ko aje kuba igitangaza

Nyuma yo gukora n’abandi imyitozo, abakinnyi ba Rayon Sports bakunze ikintu kimwe rutahizamu mushya waje afite Moussa Essenu yari yarabuze nubwo bataremeza ko aje kuba igitangaza

Rutahizamu mushya waje muri Rayon Sports Alsény Camara Agogo ukomoka mu gihugu cya Guinea Conakry, yaraye akoranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports biteguraga kwerekeza mu karere ka Rubavu bagomba gukinirayo n’ikipe ya Etincelles FC.

Amakuru twamenye ni uko abakinnyi ba Rayon Sports nubwo bataremeza ko uyu rutahizamu aje kuba igitangaza ariko bakunze ko ari umukinnyi ukoresha amaguru nkuko yabyitangarije ibintu Moussa Essenu yari yarabuze igihe cyose amaze muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ubu irimo kubarizwa mu karere ka Rubavu aho igomba gukina na Etincelles FC ku munsi wejo ndetse yanakoze imyitozo yitegura uyu mukino ishakamo amanota 3 nubwo Etincelles FC nayo ishaka kuyabona kugirango ive mu myanya y’imyuma.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
8 months ago

Rwose kuba igitangaza byo keretse Umwami Yezu Kristu ariwe uje kuba igitangaza nta n’umukinnyi waba igitangaza muri Ruhago. Nkunze ko akinisha amaguru yombi icyo kirahita kimuha kuba hari icyo azongerera ikipe niba abonye intaro(contrat) naho ibyo kuba igitangaza byo( ni imvugo itagakwiriye no gukoreshwa muri Ruhago)

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye haraburamo uwo abafana bise urukuta bishobora kuzabaviramo kutitwara neza imbere ya Etincelles FC yagize ibintu intambara

Ntabwo akirara wenyine: Umunyamakuru uzwi nk’umukapo wa Radiyo igezweho i Kigali yashyingiranwe n’umukunzi we [VIDEWO]