in ,

Nyuma yo gukomeza mu mikino ya Europa League, ikipe ya Manchester United ihuye n’ibibazo bitoroshye na gato

Both Injuries

Ku mugoroba washize ikipe ya Manchester United yabashije gukomeza mu mikino ya 1/2 mu gikombe cya Europa League, aho mu mukino utoroshye hitabajwe iminota 30 y’inyongera yaje kubonerwa igitego cy’insinzi n’umukinnyi Marcus Rashford, mu minota 90 isanzwe iyi kipe ya Manchester United na Anderlect byakinaga byaje kunganya igitego 1-1 bimeze nk’ibyabaye mu mukino wabanje mu gihugu cy’ububiligi. Gusa muri uyu mukino umutoza Jose Mourinho akaba yaje kuhatakariza abakinnyi babiri aribo Marcos Rojo na kizigenza Zlatan Ibrahimovic.Image result for Marcos Rojo injury against Anderlecht

Umutoza Jose Mourinho yagaragaje impungenge zikomeye afitiye aba bakinnyi be bari bamaze gufatisha muri system ye, yagize ati:” I want to wait but my feeling is not good for both. I want to wait and be optimistic but I am not, I don’t think they are easy injuries, but I prefer to wait until all the tests are done until after tomorrow.”

Image result for Zlatan injury against Anderlecht

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Ngiye gutegereza gusa ibyiyumviro byange sibyiza na gato kuri bombi. Ncaka gutegerezanya imyumvire myiza gusa sindi kubibasha. Sintekereza ko ari imvune zoroshye, gusa ngiye gutegereza ibyemezo by’abaganga kugeza ejo, niho nzongera kuvuga.

Image result for Zlatan injury against Anderlecht

Amakuru ava mo imbere mu ikipe ya Manchester atarashyirwa ahagaragara gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru Manchester united.com arahwihwisa ko aba bakinnyi bombi Marcos Rojo na Zlatan Ibrahimovic batazongera gukina muri iyi saison bitewe n’uburemere bw’imvune zabo. Tukaba dutegereje kureba icyo abaganga bari buze kwemeza kuri uyu munsi nyuma yo kubacisha muri scanner.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibivuye muri Tombola ya kimwe cya kabiri mu mikino ya Uefa Champions League byibajijweho na benshi

Crisitiano Ronaldo yicishije bugufi yisabira umukinnyi kuzaza muri Real Madrid