in

Nyuma yo guhabwa akabakaba miliyoni n’abafana ba Rayon Sports, Essomba Onana yagabanye n’undi mukinnyi wa Rayon Sports

Rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana mu mafaranga yaraye ahawe n’abafana ba Rayon Sports yakuyeho macye aha Ngendahimana Eric wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya kabiri.

Uyu munya-Cameroun, Willy Leandre Essomba Onana yahundagajweho amafranga y’abafana ba Rayon Sports nyuma y’uko abakijije igisuzuguriro akabatsindira ibitego bibiri Gasogi United yari yabanje kubacisha bugufi mbere y’umukino.

Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare.

Onana ni we waboneye Rayon Sports ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere n’icya kabiri ku munota wa 84 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino abafana bari bizihiwe no kurara ku mwanya wa mbere bahamagaye Onana waganaga mu rwambariro rwa Rayon Sports maze bamujugunyira amafaranga ahava yujuje igipfunyika. Uyu musore yari afite abamufashaga gutoragura Aya mafaranga bari barimo Muhawenimana Claude Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana yahawe amafaranga angana n’ibihumbi 850 by’Amanyarwanda, hakiyongeraho ibihumbi 200 by’agahimbazamusyi bahawe n’ubuyobozi.

Nyuma y’uko abafana bahaye Essomba Leandre Willy Onana amafaranga, yafasheho macye ashimira Ngendahimana Eric uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatoza b’Amavubi bafashwe n’amarangamutima barahaguruka bakomera amashyi umukinnyi wa Rayon Sports

APR FC umujinya yatewe no gutsindwa na Rayon Sports yawutuye Etincelles