Itsinda rya Charly na Nina ryari rimaze igihe kinini rikora umuziki. Ryakoze indirimbo zakunzwe nka Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi birangiye risenyutse burundu.
Kugeza ubu Rulinda Charlotte (uzwi nka Charly) na Muhoza Fatuma (uzwi nka Nina) bamaze gutandukana ndetse abakurikiranira hafi iby’umuziki bahamya ko ari ibintu bimaze igihe kinini byaragizwe ibanga rikomeye kuko nta n’umwe muri bo urifuza kugira icyo avuga ku itandukana ryabo.
Umwe mu nshuti zabo yavuze ko Charly na Nina bananiwe gukorana biturutse ku kuba batari bagihuza muri gahunda z’akazi.
Ati “Wasangaga akenshi nka Nina atekereza gahunda z’akazi yajya kuzisangiza Charly agasanga we yafashe ize bwite, ntabwo bari bakiganira ngo bahuze nk’uko byahoze. Hari inshuro nyinshi bagiye bahabwa akazi ntibabashe kugakora kuko batahuje gahunda.”
Bivugwa ko umwuka mubi wakomeye mu mpera za 2019, muri Werurwe 2020 biba aribwo byigaragaza kurushaho, ubwo bari batumiwe mu birori by’ubukangurambaga bwa “The EAC I deserve”, icyo gihe ntabwo Charly yigeze yitabira iki gitaramo ahubwo hagaragaye Nina gusa.
Bivugwa ko Nina yababajwe bikomeye no kuba mugenzi we yarirengagije akazi yari azi neza ko bapatanye akajya muri gahunda ze bwite.
Nyuma y’uko byigaragaje ko umubano ukomeje kuba mubi, hari amakuru avuga ko inshuti za hafi z’aba bakobwa zagerageje kubahuza ngo ikibazo kiri hagati yabo gikemuke ariko bikaba iby’ubusa.
Hari kandi amakuru avuga ko mu gihe hashakishwaga umuti nyawo w’ikibazo cy’iri tsinda, ibintu byasubiye irudubi nyuma y’uko Nina amenye ko Charly yamuciye inyuma agakora indirimbo yo kwamamaza umuceri atamumenyesheje.
Benshi bari bibeshye ko ibintu byongeye gusubira mu buryo ubwo mu Ukwakira 2020 aba bakobwa bagaragaraga mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’, icyakora amakuru avuga ko bagikoze nk’akazi kagombaga gusigira buri wese amafaranga ariko ibijyanye no guhuza nk’itsinda byo byari ntabyo.