in

Nyuma y’impaka nyinshi umutoza Haringingo Francis yamaze guhitamo umuzamu azabanza mu kibuga ku mukino wa Sunrise

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yamaze guhitamo ko umuzamu Ramadhan Kabwili ari we uzabanza mu kibuga ku munsi wo ku wa Gatanu ubwo iyi kipe izaba yakira Sunrise FC itozwa na Seninga Innocent.

Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports izakira Sunrise FC, uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bakaba bifuza kuwutsinda kugira ngo basubirane umwanya wa mbere bari bamazeho igihe bakaza kuwamburwa na Kiyovu Sports mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina idafite Umurundi Mbirizi Eric n’Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise bombi bagize ikibazo cy’imvune kizatuma bamara hanze y’ikibuga ukwezi.

Amakuru yizewe aturuka muri Rayon Sports ni uko umuzamu Ramadhan Kabwili ari we uzabanza mu kibuga bitewe n’uko mu mukino banyagiyemo Espoir FC yitwaye neza ntiyabasha kwinjizwa igitego.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, yose ikaba yarayitwayemo neza ibasha kuyitsinda aho ifite amanota 15 kuri 15.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi kuri rutahizamu mushya byitezwe ko azajyana Amavubi mu gikombe cy’Afurika

Nyuma yo kurongora umugore umwe yababajwe no gusanga yarabyaye umwana hanze