Umuhanzi w’umunya-Rwanda ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda wamamaye ku izina rya Izaza, yagarutse mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse n’igikorwa nyamukuru cyo kuganira n’abakunzi be.
Si ibyo gusa Kandi, uyu muhanzi yari aje afite n’indi gahunda yo kongeresha ibyangombwa kugira ngo bimwemerere kujya hanze y’igihugu cy’u Rwanda gukorerayo ibitaramo bitandukanye.
Uyu muhanzi ni umwe mu bafite impano ikomeye iki gihugu gifite ndetse n’umwe mu bahagararira igihugu mu bitaramo bitandukanye haba mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.
Akigera mu Rwanda, amaradiyo menshi yamusamiye mu kirere ashaka ko bakorana ikiganiro dore ko kubwo impamvu z’akazi ndetse n’umuziki we aho akunze kuba ari muri Uganda, bidakunze gushoboka ko abona umwanya uhagije wo kuvugana n’itangazamakuru.
Izaza Kandi yagaragaje amarangamutima ye bitewe n’ukuntu yakiranwe urukundo n’abanya-Rwanda cyane cyane itangazamakuru ryo mu Rwanda dore ko yanasezeranije abanyarwanda ko agiye gukomeza kubaha ubutumwa bwiza abhnhujije mu ndirimbo.
Uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga akoresha Izaza cyane kuri YouTube aho akoresha amazina nka Izaza official ari naho hariho indirimbo ze zakunzwe cyane nk’amandiko y’abera n’izindi zitandukanye.