in

Nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka adakina Paul Pogba yongeye kugaragara mu kibuga _ AMAFOTO

Paul Pogba wari wagarutse mu kibuga nyuma y'iminsi 315 adakina

Paul Pogba umufaransa ukinira ikipe ya Juventus mu Butariyani , yongeye kugaragara akina umupira w’amaguru nyuma y’igihe kingana n’umwaka.
Paul Pogba wavuye mu ikipe ya Manchester United agasubira mu ikipe ya Juventus mu mpeshi yashize ubwo amasererano ye yari arangiye.
Paul Pogba yagiye muri Juventus afite ikibazo cy’imvune mu ivi yari yaragize mu kwa Kane ubwo Manchester United yakinaga na Liverpool. Paul Pogba iyo mvune yinjiranye muri Juventus yaje gukira ariko nyuma agira indi yatumaga adakandagira mu kibuga.

Paul Pogba wari wagarutse mu kibuga nyuma y’iminsi 315 adakina

Kera kabaye mu ijoro rya keye ubwo Juventus yakinaga na Torino mu mukino wa shampiyona ku munota wa 68 Paul Pogba yinjiye mu kibuga asimbuye Enzo Barrenechea , aza no gufasha Juventus gutsinda ibitego bine kuri bibiri.
Kuheza ubu Juventus iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 35.
Paul Pogba ubwo yiteguraga kujya mu kibuga


Paul Pogba wari wagarutse mu kibuga nyuma y’iminsi 315 adakina


Paul Pogba yongeye gukora ku mupira

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yafatanwe akayabo k’amafaranga yamiganano ubwo yari arimo kwishyura mu isoko 

Burya yavuye kure! Chriss Eazy bwa mbere akinjira mu muziki yatangiriye mu marushanwa byanga ariko nyuma aza kubemeza – Reba videwo