Umukinnyi w’umufaransa Paul Pogba, wahenze kurusha abandi mu mateka ya ruhago, nyuma yuko aje mu bwongereza mu ikipe ya Manchester united gusa amafaranga yaguzwe ntiyakunze kuvugwaho rumwe na benshi dore ko ibyo yari yitezweho ataribyo yagaraje, none nyuma yuko ikipe ya Manchester united iri mu bihe bibi, uyu musore ibintu yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook byababaje abakunzi b’ikipe ya Manchester united cyane.
Kanda hano urebe amagambo uyu musore ya Postinze kurubuga rwe rwa Facebook         https://www.facebook.com/PaulPogba/posts/1040461042748296
Mu magambo ye yagize ati:” Everything can be distorted.
A few days ago I was asked how I feel about the CITY of Manchester and not about clubs.
One of the reasons why I chose to come to Manchester United is because it’s where I spent my childhood and it feels like going back home.
Juventus is the most important club of my professional career so far”.
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Buri kintu cyose gishobora kuzamba. mu gihe gito maze i Manchester, nabajijwe cyane uko merewe hano, muri uyu mugi w’ i Manchester, mu mpamvu zatumye mpitamo kuza hano nuko ariho nakuriye kuva mu bwana bwange, numvishe nishimiye kugaruka mu rugo”. Amagambo yababaje abakunzi ba Man utd cyane ni aho yagize ati:” Juventus is the most important club of my professional career so far“.
Mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo:” Juventus niyo kipe nkesha urwego w’umupira w’amaguru ngezeho aya magingo”.
Ibi bintu byababaje cyane abakunzi ba Manchester United bitewe n’ibihe bibi imaze mo iminsi yo kunganya imikino myinshi ikurikiranye muri champiyona.