in

Nyuma y’ibiganiro birebire na bayobozi ba rayon sport, Fall Ngagne yemeye imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bwa Murera ku bijyanye n’imvune ye

Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, yemeye kubagwa nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Iyi myanzuro yafashwe nyuma yo gusuzumwa bikagaragara ko imitsi ye y’ivi izwi nka cruciate ligaments (ligaments croisés) zacitse, bityo akaba adashobora gukira neza atabazwe. Kubagwa ni bwo buryo bwiza bwemejwe kugira ngo azabashe kugaruka mu kibuga ameze neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gashyantare, Fall Ngagne yajyanywe ku bitaro aho yaraye ategereje kubagwa. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu arajyanwa mu cyumba cyabugenewe (iseta) kugira ngo abagwe na Dr Bukara, inzobere mu kuvura imvune z’amagufa, by’umwihariko izifata mu ivi. Iki gikorwa cyitezweho kumufasha gukira neza, nubwo bizamusaba igihe kirekire adakina.

Fall Ngagne yagiriye iyi mvune ikomeye mu mukino Rayon Sports yakinnye na Amagaju FC, ubwo yagonganaga n’umunyezamu bikamuviramo ikibazo gikomeye ku ivi ry’iburyo. Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga, byemejwe ko azamara hagati y’amezi atandatu n’icyenda adakina, bitewe n’uburyo umubiri we uzakira nyuma yo kubagwa. Ibi bivuze ko atazongera gukina muri iyi season ya 2024-2025, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wa Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakunzi bayo bakomeje kwihanganisha uyu mukinnyi no kumwifuriza gukira vuba. Kugeza ubu, abafana bategereje kureba uko ubuyobozi bw’iyi kipe buzabyitwaramo mu gushaka uburyo bwo gusimbuza rutahizamu wayo wari uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Adel Amrouche mu nzira zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi