Abakinnyi babiri bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports mu minsi ishize barimo Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga n’Umunya-Maroc Youssef Rharb bagiye kugaruka muri iyi kipe.
Amakuru ahari ni uko Luvumbu udafite ikipe ubu ari gushakirwa ibyangombwa ku buryo yasesekara mu rwa Gasabo mu Cyumweru gitaha.
Ibyangombwa bye biramutse bibonekeye igihe, yagaragara mu mukino Rayon Sporrs izakiramo APR FC tariki 17 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.
Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Yakiniye amakipe arimo Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc.
Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports tariki 24 Mata 2021, nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise yerekeza ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe. Kugeza ubu nta kipe yari afite.
Undi mukinnyi ni Umunya-Maroc Yussef Rhab wasubiye iwabo tariki 14 Mutarama 2022, atameranye neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yashinjaga kumufata bitari ibya kinyamwuga.
Ibiganiro na Murera bigeze kure ku buryo uyu musore watangiye kwiga Icyongereza nyuma y’uko amenye ko atazagarukana na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub wamusemuriraga, nta gihindutse azakina imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 25 mu mikino 11 imaze gukina. Izasura Etincelles FC ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, kuri Stade Umuganda i Rubavu ikurikizeho kwakira mukeba w’ibihe byose APR FC tariki 17 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.