Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba igiye kujya yamabara Visit Rwanda, yamaze kumvikana n’indi kompanyi ikomeye muri Afurika iyoborwa n’umuhanzi ukunzwe cyane ku isi.
Mu minsi ishize nibwo hagiye ahagaragara amakuru avuga ko Ikipe ya Rayon Sports igiye kujya yamamaza Visit Rwanda cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe igiye gukina. Ntabwo Rayon Sports ari yo izambara imyenda yanditseho Visit Rwanda gusa ahubwo na APR FC izakina imikino ya CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubukurwa ibiganiro na Kompanyi yo gutega ku mikino yitwa BET Pawa iyoborwa n’umuhanzi Mr Eazi ukunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi yose ndetse Amakuru ahari ni uko byamaze kurangira iyi kipe isinyanye na BETPAWA amasezerano y’imyaka 2.
Iyi Kompanyi ntabwo ibiganiro na Rayon Sports bije ubu ahubwo mu minsi ishize uyu muhanzi Mr Eazi yagaragaye ari kureba umukino iyi kipe yari irimo gukina yicaranye na Uwayezu Jean Fidel ubona ko hari ibiganiro hagati y’impande zombi ariko biba nkibicecetse kubera ibyo batumvikanagaho.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino nyafurika irimo gushaka uburyo bwose yabona amafaranga yo kuzakoresha muri iyi mikino iba itoroheye amakipe bitewe n’ingendo uko ziba zigoye cyane.