Ikipe ya Singida Big Stars FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania ikomeje kwifuza rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ukinira ikipe ya Rayon Sports.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana yifuzwa na Vipers FC yo mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko abatoza n’abayobozi b’iyi kipe bamubonyemo ubuhanga budasanzwe ku mukino wahuje aya makipe tariki 15 Kanama 2022 kuri Rayon Day.
Uretse Vipers FC yamaze gushima ubuhanga bwa Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon, ikipe ya Singida Big Stars FC yo muri Tanzania na yo ihanze amaso uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’amezi 9 muri Rayon Sports.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya Singida Big Stars FC yifuza kuzasinyisha Essomba Onana Leandre Willy muri Mutarama 2023, ariko uyu mukinnyi we akaba yifuza kuzabanza gusoza amasezerano muri Rayon Sports aho azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports aho iyi kipe yatozwaga na Irambona Masudi Djuma, maze ayisinyira imyaka ibiri nyuma yo gutsinda igeragezwa yari yahuriyemo n’abakinnyi barenga 100 bari baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umugabane w’Afurika.