Umutoza Mukuru w’Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi, yahawe nyirantarengwa y’imikino itatu ya shampiyona agomba kwitwaramo neza bitaba ibyo ubuyobozi bukamufatira izindi ngamba.
Espoir FC ya cumi na kane ku rutonde rwa shampiyona, igeze ku munsi wa karndwi imaze kubona amanota atatu mu mukino yatsinzemo Marines FC i Rusizi.
Indi ine yarayitsinzwe mu gihe yanganyije umwe na Rutsiro FC yari yakiriye kuri Stade Kamarampaka mu Karere ka Rusizi.
Ni umusaruro utarishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe iyobowe na Vincent Twizeyimana wahise atumiza inama yabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize kugira ngo harebwe icyatuma iyi kipe iva aharindimuka.
Bisengimana mu bisobanuro atanga ku ibura ry’umusaruro mwiza, harimo kuba yarasinyiye iyi kipe akererewe bityo agasanga abakinnyi bakomeye yari afite muri gahunda ze baratwawe n’andi makipe. Yabwiye ubuyobozi ko yahisemo kugura abari basigaye ariko yizeye ko azabatyaza bagatanga umusaruro.
Abo yaguze ubuyobozi buvuga ko bari bamaze igihe badakina ahubwo ko yagendeye ku mazina gusa. Barimo myugariro Munezero Fiston, Byumvuhore Tresor uzwi ku izina rya Wanyama ndetse na rutahizamu Issa Bigirimana.
Umukinnyi wazanywe n’umutoza ubuyobozi bwemeza ko atanga ikinyuranyo kurusha abo yasanze ni rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ilokani Ikechukwu wavuye muri Musanze FC ari nave umaze gutsinda ibitego bibiri iyi kipe imaze kwinjiza mu izamu rya mukeba.
Mu nama ya komite ya Espoir FC, ubuyobozi bwemeje ko buhaye umutoza imikino itatu agomba kwitwaramo neza akabona nibura amanota atanu ku icyenda akarengera akazi ke, bitakunda agafatirwa izindi ngamba.
Iyi mikino ni iyo azakiramo APR FC na Gasogi United i Rusizi n’uwo azasuramo Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera. Nibura agomba gutsindamo umwe akanganya undi.
Espoir FC iheruka kwakirwa ndetse ikanatsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali. Ni umukino yari yakubye kabiri agahimbazamusyi isanzwe itanga ku bakinnyi ikageza ku bihumbi 60 Frw.
Twizeyimana yabwiye itangazamakuru ko mu masezerano Bisengimana Justin yasinye tariki 28 Nyakanga 2022, harimo gusoreza mu myanya umunani ya mbere mu mwaka we wa mbere hanyuma ukurikiyeho akazahesha iyi kipe kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.