Nyuma ya Manzi Thiery na Bonheur batazaza gukinira u Rwanda undi mukinnyi yamenyesheje ubuyobozi bwa FERWAFA ko atazaza
Muri iyi wikendi nibwo hatangajwe ko abarimo Manzi Thiery ndetse na Mugisha Bonheur batazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kubera ikibazo cy’amatike agoye cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse na Ministeri ya Siporo.
Kuri uyu wa Mbere nibwo umwiherero uraza gutangira. Abakinnyi bakina hano mu Rwanda nibo byari biteganyijwe ko baratangira umwiherero naho abakina hanze y’u Rwanda baraza umwe kuri uyu mu minsi iza. Amakuru twamenye ni uko nyuma ya Manzi Thiery na Mugisha Bonheur bameje ko batazaza, umuzamu Ntwari Fiacre nawe ashobora kutaza.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu ikomeje gutuma bamwe mu bakinnyi bahamagawe bakomeza kutitabira ubutumire, bw’ikipe y’igihugu, gusa biravugwa ko ngo ari ikibazo kiri muri FERWAFA ndetse no mu ikipe y’igihugu muri rusange.