in

Nyuma ya Karim Benzema undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yasezeye ruhago burundu

Umufaransa Blaise Matuidi yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru.

Blaise Matuidi watwaranye igikombe cy’isi n’Ubufaransa muri 2018

Blaise Matuidi ufite imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru, Matuidi wamenyekanye mu makipe akomeye nka Paris Saint Germaine na Juventus yaretse ruhago burundu kuko n’ubundi Aho yarasigaye akina muri Inter Miami atarakibona umwanya uhagije wo gukina.
Matuidi yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2004 ubwo yakiniraga ikipe ya Troyes akaza kuyivamo muri 2007 amaze kiyikonira imikino 67, Blaise Matuidi yaje gukomereza mu ikipe ya Saint Etienne ayikinira imikino 132 kuva 2007 kugeza 2011 ñyuma yerekeza i Paris gukinira Paris Saint Germaine ayikinira imikino 203 kuva muri 2011 kugeza muri 2017. Matuidi yaje gutandukana na Paris Saint Germaine yerekeza muri Juventus Aho yayikiniye imikino 98 kuva muri 2017 kugeza muri 2020 mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukinira ikipe ya Inter Miami yakiniye imikino 47 kuva muri 2020 kugeza muri 2021.

Matuidi yakiniye Ubufaransa imikino 84 kuva muri 2010 kugeza 2019 ndetse yari no mu bakinnyi batwaye igikombe cy’isi cya 2018 Ubufaransa bwatwaye butsinze Croatia ku mukino wa nyuma.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amabanga umugabo wese adakwiye kubwira umugore we nubwo yaba amukunda cyane

Ibyo twari tuziko byarangiye nibwo bigitangira: Mico The Best yatanze ikirego arega Diamond Platnumz kubera akayabo k’amafaranga yamwambuye