in

Nyuma ya Ifunga Ifaso wirukanwe undi mukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda agiye gusezererwa ntabyumweru 2 arampara

Nyuma ya Ifunga Ifaso wirukanwe undi mukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda agiye gusezererwa ntabyumweru 2 arampara

Ku munsi w’ejo hashize tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n’ikipe ya Bugesera FC umukino urangira ikipe ya Bugesera FC itsinze ibitego 2-0.

Muri uyu mukino amakipe yombi yakoresheje abakinnyi b’abanyamahanga kugirango barebe urwego bahagazeho ariko abari kuri Sitade batunguwe n’imikinire y’abakinnyi batandukanye ba Kiyovu Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaguze abakinnyi batandukanye ariko kuza kwabo bari bagizwe ibitangaza. Muri abo bakinnyi harimo rutahizamu w’umunya- Liberia witwa Obadiah Mikel Freeman wagaragaje ko niyo yahabwa imikino irenga 2 nta gitego yaba yatsindiye ikipe ya Kiyovu Sports.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma y’iminsi micye Obadiah Mikel Freeman ageze hano mu Rwanda byamaze kwemezwa ko agomba gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports ku giciro gisabwa cyose.

Ikipe ya Kiyovu Sports nubwo iri muri iki kibazo cy’abakinnyi, ntabwo inorohewe kubera amafaranga irimo gucibwa na FIFA kubera ikosa iyi kipe yakoze ikirukana abakinnyi mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakire ba Rayon Sports ntibigeze bayitererana! Hari igikorwa abafana bafite agatubutse muri Rayon Sports bakoze ky buryo umuherwe utagikoze azareba umukino wa Rayon Sports yinaganitse mu biti bikikije Pelé Stadium

Burya koko imyaka n’imitindi! Umusaza bivugwa ko yarushaga umupira Messi yasobanuye uburyo yakiniga abantu barayamanika -AMASHUSHO