in

Nyuma ya Boubacar Traoré watukanye n’abafana, undi mukinnyi wa Rayon Sports nawe yinubiwe n’abakunzi b’iyi kipe

Nyuma ya Boubacar Traoré watukanye n’abafana ba Rayon Sports mu myitozo, Willy Essomba Onana nawe yaraye yinubiwe n’abafana nyuma yo kuza ku myitozo akicara ntakorane n’abandi.

Kuwa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, rutahizamu Boubacar Traoré yatukanye bikomeye n’abafana ba Rayon Sports mu myitozo, bamushinja urwego ruri hasi akomeje kugaragaza mu mikinire ye bikagera no mu myitozo bigakomeza uko kandi ari ho yagakwiye kwiyerekana mu buryo bwose.

Uyu musore watukanye n’abafana byatumye abwirwa nabi n’umutoza Haringingo Francis ndetse n’abamwe mu bakinnyi be, bamubwira ko abafana bavuga icyo bashatse yagakwiye kuba umunyamwuga ntatukane nabo.

Nyuma ya Boubacar Traoré, Willy Essomba Onana niwe ukurikiyeho nyuma yo gukomeza gutenguha abakunzi ba Rayon Sports mu mukino aba akenewe ntagire ikintu abafasha none akomeje kutaza gukora imyitozo ikintu Kiri kubabaza abakunzi b’iyi kipe bifuza igikombe nyuma y’igihe kinini.

Ku munsi w’ejo hashize kuwa Kane ubwo ikipe ya Rayon Sports yakomezaga imyitozo, Onana yagaragaye ku kibuga cyo mu Nzove ariko yicara hejuru ku makontineri areba imyitozo abandi bakinnyi bakoraga maze imyitozo irangiye arahaguruka aritahira.

Abakunzi ba Rayon Sports twagiye tuganira nabo bagaragaza akababaro bakomeza guterwa n’uyu musore bavuga ko yakagombye kwirengagiza ibibazo byose biri muri iyi kipe ahubwo akaza agakomeza gukorana n’abandi kugirango bashakire intsinzi Gikundiro yabo.

Amahirwe ahari ni uko ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina na Musanze FC kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, ariko umukino ukaba wimuriwe ku munsi wo Kuwa kabiri naho muri iyi kipe byari bikaze cyane. Hari abakinnyi benshi iyi kipe idafite nubwo bazakina nabwo bataragaruka barimo Rwatubyaye Abdul, Osaluwe, Ndizeye Samuel ndetse n’abandi bamwe na bamwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muyoboke Alex yavuganiye abahanzi 7 barengejwe ingohe mu bitaramo, bo baziriki?

Biyemeje kuzenguruka isi; The Ben yasabye ikinu gikomeye uwamutwaye umutima