Umugabo ufite amazu akodesha wo mu gihugu cya Kenya yanditse ibaruwa asaba abapangayi badafite abagore ko atazongera kubakodesha mu nzu ze.
Nk’uko uyu mugabo yabitangaje mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko guhera tariki ya 1 Mutarama 2023 umupangayi uzaba udafite icyemezo cyuko yarongoye atazongera kubona inzu yo gukodesha.
Yasabye ko buri mupangayi ahindura irangamimerere ye .Akomeza avuga ko udafite uwo bashyingiranwe atazongera kwemerwa gukodesha mu nzu ze.
